Print

Abafundi bakoze agashya bajya kubaka bambaye impenure n’amakanzu y’abagore babo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2018 Yasuwe: 2825

Aba bafundi bubakaga ahitwa Chertsey mu ntara ya Surrey, bababajwe n’amategeko mashya yabashyiriweho yo kureka kwambara mu gihe cy’izuba ryinshi,niko guhimana n’abakoresha babo bajya kubaka bambaye impenure n’amakanzu y’abagore babo.

Umufundi witwa Simon Miles w’imyaka 45 yabwiye The Sun ko batishimiye amategeko mashya bashyiriweho cyane ko bari bamenyereye kwiyambarira amakabutura.

Yagize ati “Amakabutura niyo myambaro yafashaga abafundi mu kazi.Ngiye gushaka akandi kazi kuko njye na bagenzi banjye turabangamiwe, ntitwashobora gukora twambaye amapantaro.Twabwiwe ko ari impamvu zo kurengera ubuzima bwacu. Twambaye impenure n’amakanzu kubera ko abagore dukorana nabo babyambara,turavuga tuti natwe ntabwo baduhagarika gukora.”

Aba bafundi bavuze ko biganye abanyeshuli babigenje gutyo ubwo ibigo by’amashuli byo mu Bwongereza bimwe na bimwe byacaga kwambara amakabutura.


Comments

ka 14 June 2018

mbega,batuma,umuntu aseka agapfa peee