Print

Apôtre Dr Paul Gitwaza yabatirije abakirisitu muri Yorodani Yesu yabatirijwemo Namani akayikirizwamo ibibembe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 June 2018 Yasuwe: 2943

Apôtre Dr Paul Gitwaza yasobanuye ko iyo Yorodani ifite amateka ya gikirisito akomeye kuko ari ho Imana yagaragarije gukomera kwayo ubwo yakoreraga igitangaza Abisiraheli bayigezeho babuze uko bambuka maze igakamya iyo nyanja bakambukira ahumutse bakajya mu gihugu cy’isezerano nyuma y’imyaka 40 bari bamaze bazerera mu butayu bashaka uko bagera i Kanaani.

Iyi yorodani yegeranye n’aho Yohani Umubatiza wabatije Yesu yabaga, Aho ni na ho Yesu yasanze Yohani Umubatiza ngo amubatize. (Matayo 3:13-17).

Apôtre Gitwaza yavuze ko icyatumye Yesu yemera kubatizwa n’umwana w’umuntu kandi ari Imana, ari uko yashakaga gusohoza gukiranuka ari na ko yatanganga urugero rw’inzira nyayo umunyabyaha akwiriye kunyuramo yihana dore ko na Yesu yari ari mu ishusho y’umuntu kandi yikoreye ibyaha by’abari mu isi.

Ati: “Aha mubona ni ho abisiraheli bambukiye binjira mu masezerano, ubundi iyo tuza kubishobora umuntu wese yakavuye iwabo akaza kubatirizwa aha, ariko kuko tutabishobora tubatirizwa iwacu ariko umuntu ubonye aya mahirwe yo kugera aha ntagomba kuyitesha, aho Imana yabatirijwe hari akarusho, muri Yorodani ni ho ibibembe bya Namani byaviriyeho, aha ni ho hari amazi Imana yahisemo.Uyu munsi rero ni iby’ingenzi kongera kubatizwa.”

Gitwaza yasobanuye ko umubatizo wa Yesu ugaragaza ubutatu butagatifu kuko Imana Mwana yari iri mu mazi, Umwuka wera uza mu ishusho y’inuma maze kandi ijwi ry’Imana rivugira mu ijuru riti: “Ng’uyu umwana wanjye nkunda nkamwishimira.”

Yabwiye abo bari kumwe ko mu gihe ari bube arimo kubabatiza, na bo ubwo butatu butagatifu buri bubamanukireho.

Ati: “Ijwi ry’Imana ryari aha, Umwuka w’Imana yari aha, na Yesu yari aha, nawe igihe uri bube ubatirizwa, Imana Data, Umwana n’Umwuka w’Imana barakumanukiraho.”

Isiraheli ni igihugu kibitse amateka menshi ya gikirisito kuko ari ho Yesu yavukiye, akahakurira akahapfira, akahahambwa ndetse akaza kuhazukira, ubu ni na ho hari imva ye.

Amateka abantu basoma muri Bibiliya amenshi aracyagaragara muri Isiraheli muri iki gihe nubwo hashize imyaka myinshi, ni yo mpamvu, Apôtre Gitwaza ajya ategura ingendo nk’izi kugirango afashe abantu gusobanukirwa neza ibyo basoma mu mpapuro za Bibiliya babiboneshe amaso yabo.

Src:Ibyishimo


Comments

Mazina 13 June 2018

Ubonye ibi wagirango Gitwaza niwe mukozi w’imana kurusha abandi.Nyamara bimuhesha agafaranga gatubutse ahabwa n’abayoboke be bajyana muli ISRAEL.Bigatuma abana be bajya kwiga muli Amerika,umugore we akajya kubyarirayo kugirango abone American Citizenship.Kujya kubatirizwa muli Yorodani,sibyo bigira umuntu Umukristu mwiza.Ntabwo aricyo gihindura umuntu.Ntaho bitaniye na kwa kundi Abaslamu bajya I MAKA,bakavuga ko ari Abaslamu ntangarugero.Nubwo Bin Laden yagiye I MAKA inshuro nyinshi,ntibyamubujije gushing AL QAEDA yica abantu ibihumbi n’ibihumbi.Umukristu nyakuri,yiga neza Bible ikamuhindura umuntu mwiza.Hanyuma akigana YESU,nawe agakora umurimo wo kubwiriza YESU yasize asabye abakristu nyakuri bose (Yohana 14:12).Ntabwo yabasabye kujya kubatirizwa muli Yorodani.Biriya ni ukwifotoza gusa.Ntabwo bihindura umuntu.Bible ibyita "ishusho yo kwera" (godly appearance) nkuko 2 Timote 3:5 havuga.