Print

Kim Kardashiam ku rutonde rw’ ibyamamare bigendana uburwayi budakira

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 June 2018 Yasuwe: 3588

1. Missy Eliot

Umuraperikazi wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika Melissa Arnette wiyise ‘Missy Elliotte’ wandika indirimbo akanazitunganya agendana uburwayi budakira bwitwa ‘Basedow’. Ubu burwayi bukunze gufata abagore bakuze babirabura bageze mu myaka 40 kuzamura bukaba burangwa no gutitira ibiganza no kubira ibyuya.

2. Magic Johnson

Umukinnyi wa Basketball wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika Earvin Johnson, Jr( Magic Johnson) w’ imyaka 58 amaze imyaka 27 arwaye SIDA.

3. Selena Gomez

Nk’ uko Afrikmag dukesha iyi nkuru yabitangaje uyu muririmbyikazi wahoze ari umukunzi wa Justin Bieber bombi bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika umwaka ushize abaganga bamubwiye ko arwaye lupus. Iyi ndwara ifata mu ngingo, uruhu, impyiko, umutima n’ ibihaha, n’ ahandi ikahaheza uburibwe abashakashatsi ntabwo barayibonera umuti. Uyirwaye ahabwa imiti igabanya uburibwe.

4-Kareem Abdul Jabbar

Uyu musaza wahoze akina basketball muri 2009 abaganga bamubwiye ko arwaye ‘leucémie à évolution lente’ ariyo kanseri ifata mu maraso n’ uturemangingo tuba imbere mu magufa twitwa “Moelle”.

5. Lil Wayne

Uyu muraperi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika w’ imyaka 35 amaze imyaka myinsi arwaye igicuri. Muri 2013 yari apfuye Imana ikinga ukuboko. Giheruka kumutura hasi umwaka ushize. Igicuri ni indwara y’ uruhererekane mu muryango uyirwaye akaba hari ubwo yitura hasi agata ubwenge ariko hakaba ubwo nyuma y’ igihe runaka ahembutse.

6-Halle Berry

Umukinnyi wa Filime wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika Halle Berry arwaye indwara ya Diyabete. We ubwe yabyivugiye ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo agifite imyaka 21 ubu agize 51.

7.Tom Honks

Uyu mukinnyi wa filime w’ Umunyamerika amaze imyaka 3 arwaye diyabeti yo mu bwoko bwa 2. We ubwe avuga ko iyi diyabeti ariwe yayikururiye bitewe no gufata amafunguro arimo isukari akarenza urugero.

8.Kim Kardashian

Uyu munyamidelikazi wamamaye cyane mu Isi arwaye indwara idakira yitwa ‘psoriasis’ irangwa no gutukura uruhu rimwe na rimwe bikagera no ku nzara no mu ngingo.