Print

Fabregas yasomanye n’umugore we umurusha imyaka 12 mu buryo budasanzwe [amafoto]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2018 Yasuwe: 2096

Nyuma y’uko aba bombi bakoze ubukwe mu kwezi gushize,bahisemo gusohokera ku mucanga bari kumwe n’abana babo 3 ndetse ubuzima bwabaryoheye kuko bagaragaye bari gusomana mu buryo budasanzwe.

Uyu mukinnyi wo hagati uzwiho kugira ubuhanga mu gutanga imipira ivamo ibitego,ntiyabonye amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kuko umutoza Julen Lopetegui wahamagaye ikipe y’igihugu yerekeza mu Burusiya atamuhagaye.

Fabregas ari mu ikipe y’abasesenguzi ba BBC muri iki gikombe cy’isi kizatangira ku munsi w’ejo,aho agomba kuva muri ibi biruhuko yajyanyemo n’uyu mugore we w’imyaka 43 wamubyariye abana 3 biyongera kuri 2 yabyaranye n’undi mugabo mbere y’uko bashakana.