Print

Umukobwa wisigiraga ibirungo mu modoka yakoze impanuka agati yakoreshaga akijomba mu jisho [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2018 Yasuwe: 4101

Uyu mukobwa utavuzwe izina,niwe wiriwe atigisa imbuga nkoranyambaga kuko ibyago yahuye nabyo byababaje benshi mu babibonye ndetse bamwe baha umuburo ukomeye abakobwa b’iki gihe basigaye baratwawe na Make up,bigatuma barangara.

Ubwo uyu mukobwa w’imyaka 20 yarimo asiga ikirungo ku jisho rye,imodoka yakoze impanuka, ka gati yakoreshaga karatirimuka kinjira mu jisho rye kinjiramo gusa ku bw’amahirwe ntikakoze ku mbuni yaryo byatumye abaganga bamara impungenge ababyeyi be bari bafite ubwoba ko ijisho rye rigiye guhuma.

Umushoferi w’iyi modoka yagonze ikamyo yari imbere yabo uyu mukobwa wari watwawe no kwisiga ibirungo ku jisho ashiduka yijombye aka gati kazi nka make-up pencil.

Nubwo uyu mukobwa yari mu buribwe bwinshi,yakomeje kubwira abaganga uko byagenze ubwo yagezwaga mu bitaro byitwa Rajavithi Hospital kugira ngo yitabweho.

MugangaThanabodee yabwiye abanyamakuru ko iyi mpanuka ikwiriye kubera isomo abakobwa bakunda gukora amakosa yo kwirungamu modoka ndetse no kurangara bari mu byo gushaka ubwiza.