Print

FERWACY yatangaje inzira Tour du Rwanda 2018 izacamo zirimo izizakoreshwa bwa mbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2018 Yasuwe: 1242

Nkuko byatangajwe,agace ka 4 mu 8 tugize iri siganwa kazakoresha imihanda mishya aho abazasiganwa bazahagurukira mu karere ka Karongi,bace Rutsiro basoreze I Rubavu.

Ikarita igaragaza inzira Tour du Rwanda izacamo

Tour du Rwanda igiye gusorezwa bwa mbere mu Kinigi ho mu karere ka Musanze,kuko agace ka Gatanu kazahagurukir ai Rubavu abakinnyi bagasoreza mu Kinigi.

Mu kiganiro n’abanyamkuru Perezida wa FERWACY Aimable Bayingana yavuze ko bahisemo gukoresha inzira nshya mu rwego rwo kurushaho kuryoshya iri rushanwa no gufasha abanyarwanda batararibona kwihera ijisho.

Yagize ati"Nta mwaka n’umwe tudahindura inzira. Iyo duhinduye bituma irushanwa riryoha ikindi tugerageza guha ibyishimo abanyarwanda batarabona iri siganwa nk’ubu inzira ya Karongi -Rubavu izaca Rutsiro abaturage ba Rutsiro bazabona irushanwa batigeze babona. "

Dore inzira Tour Du Rwanda izacamo:
Tariki ya 05/08/2018 :Prologue : Rwamagana-Rwamagana (Prologue) Km 108
Tariki ya 6/8/2018 :Etape ya 1: Kigali-Huye Km 120,3
Tariki ya 7/8/2018 :Etape ya 2: Huye-Musanze Km 195,3
Tariki ya 8/8/2018 :Etape ya 3: Musanze-Karongi Km 135,8
Tariki ya 9/8/2018 :Etape ya 4: Karongi-Rubavu baciye mu Rutsiro Km 95,1
Tariki ya ya 10/8/2018 :Etape ya 5: Rubavu-Kinigi Km 108,5
Tariki ya 11/8/2018 :Etape ya 6 : Musanze-Kigali Km 107,4
Triki ya 12/8/2018 :Etape ya 7: Kigali-Kigali Km 82,2

Amakipe ateganya kuzitabira Tour Du Rwanda:
Amakipe y:ibihugu:

1.Team Rwanda
2.South Africa National team
3.Erithrea
4.Ethiopia

Ama Club:
1.Benediction Club(Rwanda)
2.Les Amis Sportifs(Rwanda)
3.Kenya Riders Safaricom(Kenya)
4.Team Sampada(South Africa)
5.GSP Algerie(Algerie)
6.Bai Sicasal-Petro de Luanda (Angola)
7.Team Loup Suisse Romandie(Suisse)
8.Marc Pro Gym One Cycling Team(Usa)
9.Team Haute Savoi Rhone -Alpes(France)
10.Pays Des Olonnes Cycliste Cote de Lumiere(France)
11.Team Embrace the World(Germany)
12.Team Novo Nordisk Pro Cycling(Usa)