Print

Umugore yatwitse umwana we bikabije amuhoye kurya igihe kitageze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 June 2018 Yasuwe: 1317

Uyu mugore utuye mu gace kitwa Rwanyambo mu ntara ya Nyandarua County muri Kenya,akimara gusanga uyu mwana we yariye ibi biryo,yahise amufata amutwika mu maso,mu ijosi ndetse amutwika n’ibiganza,amusigira ubushye bukomeye cyane.

Uyu mwana yatangaje ko mu buzima bwe atigeze yishimira nyina,kuko inshuro nyinshi yagiye amuhohotera bikabije,ndetse yigeze ku mutwika ku kibero akoresheje umuhoro ushyushye cyane.

Uyu mugore yanga uyu mwana we cyane nkuko byatangajwe ndetse mu bana yabyaye niwe afata nabi cyane nubwo hatavuzwe impamvu ibimutera.

Ubwo uyu mugore yari amaze gukora aya mahano,yahise acika arahunga,yumvise ko polisi iri kumuhigisha uruhindu kugira ngo afungwe.


Comments

nyirandungutse betty 14 June 2018

Bene ababagore reta
Ikwiye kubahana byintanga rujyero kuko sababyeyi