Print

Gisele wavuzweho guterwa inda n’umuyobozi wo muri Rayon Sports agiye gukora ubukwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 14 June 2018 Yasuwe: 5901

Tumukunde Gisele ukunzwe n’imbaga y’abantu ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram kubera amafoto ashyiraho aritegura kurushinga n’umusore ubarizwa muri Comite y’ikipe ya Rayon Sport, ndetse ama Tariki y’ubukwe bwabo[ Save The Date] yamaze kujya hanze.

Ibi bije nyuma yuko byavugwaga ko uyu mukobwa atwite inda y’ uyu musore ndetse bivugwa ko impamvu nyamukuru itumwe bihutisha ubukwe ari ukugirango inda itagaragara , dore hari andi makuru yavugwaga ko uyu mukobwa atakiba iwabo aho yarasanzwe yibanira n’ uyu musore basanzwe bakundana.

Ikindi gihamya yuko uyu mu kobwa yaratwite nuko kuva mu kwezi kwa Werurwe uyu mukobwa yirinze kongera gushyira hanze amafoto amugaragaza ibice byose aho akenshi wasangaga akunda kwereka abamukurikira amafoto agaragza igice cyo hejuru , ibi bikaba byaribajijweho na benshi impamvu atakifotoza amafoto amugaragaza kuva ku birenge kugera ku musatsi.

Abinyujije kuri instagram konte yashyize hanze ifoto igaragaza itariki y’ ubukwe bwe n’umusore bakundana aho yavuze ko ubukwe bwe buzaba mu kwezi kwa Nyakanga taliki ya 28 muri uyu mwaka .