Print

AGASHYA!Umusore yisatse impeta arayibura ubwo yaragiye kuyambika umukunzi we amusaba ko bashyingirana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 14 June 2018 Yasuwe: 1533

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Adomonline cyavuze ko kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Kanama 2018 ,umusore utatangajwe amazina ye yashatse gusaba umukunzi ko yazamubera yamwambika impeta akazamubura umugore imbere y’imbaga y’abantu ntayo afite.

Ibi byasekeje bamwe bari baje kwica akanyota muri kano kabari ndetse bibabaza zimwe zari zaje kumutera ingabo mu bitugu nyuma yuko uyu musore yakubiswe n’ inkuba atangiye kuvana ibintu byose yari afite mu mufuka gusa agasanga impeta yayitaye nkejo , umukobwa niko gufatwa n’ikiniga amukubita urushyi ku itama ahita afata inzira arajjyenda gusa ubona ko afite agahinda kenshi .

Bamwe mu bari ahabereye ibirori hazwi nko kuri Uniben bavuze ko umusore yabuze uko abigenza agafata nzira ajyenda atabasezeye gusa ubona ko nawe byamucanze yataye umutwe bitewe n’ uburyo yataye impeta yo kwambika umukunzi we .