Print

Akana Alice wahoze arwanya Leta ngo Gitwaza na Minisitiri Busingye batumye ahinduka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 June 2018 Yasuwe: 8101

Akana Alice ni umuvandimwe Mitsindo Fidele akaba yarahoze mu matsinda arwanya Leta y’ u Rwanda agizwe ahanini na bamwe mu bana bakomoka ku babyeyi bari bafite imyaka ikomeye y’ ubuyobozi ku butegetsi bwa Juvenal Habyarimana wahoze ari Perezida w’ u Rwanda na mbere yaho.

Mu kiganiro Akana Alice yagiranye na One Nation Radio yagereranyije uko abayeho mu Rwanda n’ uko yari abayeho akiri mu mahanga mu barwanya Leta. Avuga ko mu mahanga mu kwezi cya Cyenda n’ u kwa 10 badashobora gusohoka mu nzu kubera urubura, bakaba nta wumva amakuru ya mugenzi we.

Yagize ati “Ubuzima bwo hanze uba ubaho ariko mu yandi magambo utabaho”

Akana Alice kuri ubu ufite imyaka 42 y’amavuko ndetse akaba ari umubyeyi w’abana babiri yavuze ko akiri mu barwanya Leta y’ u Rwanda yabonaga igikorwa Leta y’ u Rwanda yakoze agakora uko ashoboye ngo abone icyo akinenga.

Ibi ngo biterwa n’ uko abarwanya Leta y’ u Rwanda iyo babonye imihanda Leta y’ u Rwanda yubatse bakareba inyubako nka Kigali Convention Center baterwa ipfunwe no kuba nta ruhare bafite ku byiza u Rwanda rurimo kugeraho.


Akana Alice aha yari kumwe na musazawe Mitsindo Fideli mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame muri 2017

Akana Alice ati “Hari akantu bari bavuze ngo utudege bakoze dutanga amaraso (Drones) ariko nagiye aho ndazipinga kugeza aho abantu batwumvaga nabo bashatse kuzipinga, urumva nkajya mvuga nti ubuse bakoze izi ndege za drones kugirango zitange amaraso (......) Iyo bakora ibizenga by’amafi bikayabaha bakareka kutubwira. Urumva muri buri kintu washakagamo ikibi kandi ari ikintu cyiza”

Yongeyeho ati “Burya iyo abantu barimo kurwanya umuntu. Tuvuge nk’uyu perezida w’igihugu cyacu, Nyakubahwa Paul Kagame, yakoze ibintu birenze ibyigeze bibaho, icyo ni icya mbere, noneho bikabasubiza muri bo ko batigeze babikora noneho hari akantu kameze nk’isoni noneho kugirango bakiceho bagashakisha ikibi bamushyiraho kugira go kizamure icyiza cyabo”

Yakomeje agira ati “Bajya bavuga bati ese kuki uyu munsi twirirwa tuvuga ngo hari ibintu, hari imihanda, hari Convention (Kigali Convention Center), hari umuganda hari iki, iyo ubabwiye gutyo bo baba batekereza ngo upfobeje ibyo Habyarimana yakoze.”

Akana Alice avuga ko muri Rwanda Day ya 2017 aribwo yahuye na Minisitiri w’ ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye bakagirana ikiganira cy’ isaha , Minisitiri akamumara impungenge amubwira ko nataha mu Rwanda atazakurikiranwa n’ inkiko.

Muri Nyakanga 2017, nibwo Akana Alice yahise aza mu Rwanda ndetse ngo ahageze yishimira uburyo yakiriwe neza nk’umwana uje mu Rwanda ndetse ngo ikindi cyamushimishije ni uburyo yajyanaga na Perezida Kagame mu gihe cyo kwiyamamaza akabona uburyo Kagame yari ashyigikiwe kandi akunzwe n’abaturage.

Inama agira abana bavukiye mu buhungiro, ngo ni ukwirinda abantu babashuka babajya mu matwi bababwira ko mu Rwanda nta mudendezo uhari, ashimangira ko n’abirirwa bavuga ngo arafunzwe, yafatiwe pasiporo n’ibindi biharabika bikanasebya u Rwanda ari ibinyoma.

Col. Aloys Nsekarije yitabye Imana mu 2009, nyuma y’ibyumweru byinshi yari amaze mu bitaro i Bruxelles mu Bubiligi. Yari umwe mu basirikare bo mu rwego rukuru bafashe ubutegetsi bayobowe na Gen Major Habyarimana Juvenal, igihe bahirikaga ubutegetsi bwa Perezida Grégoire Kayibanda mu 1973. Nyuma y’iryo hirikwa ry’ubutegetsi Nsekalije yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye, aza no kuba Minisitiri wa Siporo.


Comments

Ngenzebuhoro 19 June 2018

Iyo nkuru uzayisubize nyirayo niyo gutesha umwanya. Asubire iyo yari yaragiye azane abandi
bubake u Rwanda cg arorere ...


Rwakana 18 June 2018

History y’u Rwanda ni ndende kabisa.Colonel Nsekalije Aloys yakoze ibintu byinshi bibi akiriho.Afatanije na Major Lizinde na president Habyarimana,bishe abanya Gitarama bahoze muli Leta ya president Kayibanda Gregoire.Kubera gusahura umutungo wa Leta,Nsekalije yigeze gukoresha umunsi mukuru yuko yageze kuli Miliyari/Billion y’amafaranga y’u Rwanda.
Miliyari Frw ya kera,ihwanye nibuze na 150 Miliyari/Billions Frw y’iki gihe,kubera ko kera Minister yahembwaga 20 000 Frw ku kwezi,none ubu akaba ahembwa muli za 3 Billions Frw.


joel kalisa 17 June 2018

Yewe uriya muryango nawo ahaaa! basize nkuru ki ra! Ariko mu mutwe wabo hagomba kuba hasobanutse peee!!! Eh eh bene Nsekalije di!