Print

NTIBISANZWE!Umusore yogosha abantu mu mutwe akabashyiriramo ishusho ya Messi cyangwa Cristiano mu gikombe cy’isi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 14 June 2018 Yasuwe: 2348

Mario Hvala umwogoshi kabuhariwe wo mu gihugu cya Serbia nyuma yo kugenda yerekana ibitangaza bitandukanye mu mwuga we wo kogosha kuri ubu yazanye agashya mu gikombe cy’isi ko kuzaza yogosha abantu ajashyira mu mutwe ishusho y’abakinnyi b’ibyamamare.

Mario Hvala wo mu gihugu cya seribiya kuri ubu arasaba abakiriya kumugana kuko yazanye agashya kadasanzwe muri iki gihe imikino yigikombe k’isi irimbanyije aho ari gutanga amahirwe yo gushushanya isura ya Messi cyangwa Christiano Ronaldo mumutwe w’umukiriya.

Uyu mwogoshi umaze kubigira umwuga dore o atari ubwambere yaba agiye gushyira isura y’umuntu mu mutwe w’umukiriya dore ko yagiye abikora kubantu benshi batandukanye ndetse kuri ubu akaba yatanze amahirwe kubantu bifuza ko yabashyira isura ya Cristiano Ronaldo cyangwa Messi mu mutwe.

Mario Hvala akaba yatangaje ko umuntu wifuza ko yamushyira mu mutwe isura ya Lionel Messi muri iki gihe cy’igikombe cy’isi agomba kwishyura angana namayero 130 (£130 ).