Print

Umukunzi wa Neymar yafashwe amashusho ari gusambana n’umukinnyi wa Filimi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 June 2018 Yasuwe: 5092

Uyu munyamideli akaba n’umukinnyi wa Filimi muri Brazil yatunguye benshi mu bamuzi mu rukundo we na Neymar kuko imwe mu mateleviziyo akomeye iwabo yashyize hanze amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’umusore nawe ukina amafilimi utavuzwe izina.

Mu kiganiro Nothing Remains the Same gica kuri imwe mu mateleviziyo yo muri Brazil,uyu mukunzi wa Neymar yagaragaye mu mashusho yambaye ubusa ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’undi mukinnyi mugenzi we.

Benshi bakomeje kuvuga ko Neymar ashobora guhungabanywa n’aya mashusho aho ari mu Burusiya mu kwitegura igikombe cy’isi,abandi bavuga ko bishoboka ko uyu mukobwa yasambanye n’uyu mukinnyi wa filimi mugenzi we mbere y’uko akundana na Neymar.

Brazil ya Neymar iri u itsinda Emu gikombe cy’isi 2018, aho iri kumwe n’Ubusuwisi,Serbia na Costa Rica,umukino wa mbere izawukina ku Cyumweru n’Ubusuwisi.





Comments

Mazina 15 June 2018

Uyu mwita ngo ni "umukunzi wa Neymar",kuli we nta cyaha yakoze.Kuko n’ubundi NEYMAR ntabwo ari umugabo we wemewe n’amategeko.Ni ukwisambanira gusa.Ntimukite abasambanyi ngo ni "UMUKUNZI".Kuko iyo bahararukanye baratandukana.Yamutera inda bakayikuramo.Ibyo se nibyo kuba "umukunzi"??? Bibabaza imana cyane.Ntabwo imana yaduhaye sex kugirango tuyitange nk’inyanya.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.