Print

Mesut Ozil yavuze ikipe yifuza ko bazahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 June 2018 Yasuwe: 2366

Uyu mudage wari mu ikipe yatwaye igikombe cy’isi mu myaka 4 ishize ubwo cyaberaga muri Brazil yabwiye abanyamakuru ko we na bagenzi be bashaka gukora amateka yo kucyizubiza bagatera ikirenge mu cya Brazil n’Ubutaliyani babikoze,yongeraho ko bahuye n’Ubwongereza ku mukino wa nyuma akazi kakoroha.

Ozil yifuza guhura n’Ubwongereza ku mukino wa nyuma

Yagize ati “Nitwe twatwaye igikombe cy’isi cy’ubushize ndetse twiteguye gukora ibishoboka byose tukacyisubiza uyu mwaka.Kuri njye,inzozi zanjye ni uko twazahura n’Ubwongereza ku mukino wa nyuma,tukabatsinda bitabaye ngombwa ko hitabazwa iminota y’inyongera.”

Ozil ntiyasuzuguye ubushobozi bw’Ubwongereza,nubwo yavuze ko babatsinda byoroshye kuko yavuze ko kuba barabonye itike yo kwitabira iyi mikino bitabagoye,byabafashije kwitegura neza ndetse bishobora gutuma bitwara neza.

Ozil yavuze ko hari amakipe yiyemera ko ashobora gutwara igikombe cy’isi nka Brazil na Argentina gusa we atabura guha amahirwe Ubwongereza,Espagne na Portugal.