Ashingiye ku iteka rya Perezida No54/o1 ryo ku wa 24/ 02/ 2017, rigena iminsi y’ ibiruhuko mu Rwanda, by’ umwihariko mu ngingo yaryo ya 3, ashingiye no ku byemejwe n’ Umuryango w’ abayisilamu mu Rwanda, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’ Umurimo aramenyesha abakoresha n’ abakozi ba Leta n’ abigenga ko tariki 15 Kamena 2018 ari umunsi w’ ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr