Print

Umugabo yateye icyuma umugore we amuhoye gutuka igitsina cye ko ari gito

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2018 Yasuwe: 2151

Ubwo uyu mugabo yari mu rukiko rwa Birmingham,yashinjwe n’ubushinjacyaha ko yanyoye inzoga nyinshi zatumye yica umugore we amuteye icyuma mu nda amuhoye kuvuga ko igitsina cye ari gito cyane kitamuryohereza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ndetse yamufashe ari mu bikorwa by’ubutinganyi.

Clark yishe umugore we amuhoye gutuka igitsina cye n’ubutinganyi

Uyu mugabo w’Umwongereza yishe umugore we Melanie mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’igihe ahozwa ku nkeke n’umugore we watukaga igitsina cye ko ari gito ndetse yamutaye akibera umutinganyi kubera kumubihiriza mu gutera akabariro.

Urukiko rwabwiwe ko aba bombi bari bamaze imyaka 10 babana,ariko batari babanye neza nkuko byashimangiwe n’uyu Clark wavuze ko uyu mugore we yajyaga amukubita imitwe ndetse akamukurura amazuru.

Melanie yatutse igitsina cy’umugabo we

Melanie yafashwe n’umugabo we ari gukora ibikorwa by’ubutinganyi n’umukobwa w’imwe mu nshuti ze ku munsi yishweho ndetse urukiko rwavuze ko nayo ari imwe mu mpamvu zatumye yica Clark amwica.

Clark akimara kwica uyu mugore we barwanye bombi basize ku italiki ya 01 Mutarama uyu mwaka yahise ahamagara polisi ayibwira ko ateye icyuma umugore we atabishaka.