Print

Umuforomo yanze kwakira umurwayi ngo udafite mituelle ahita yirukanwa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 June 2018 Yasuwe: 6842

Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na City Radio.

Yagize ati “Hari umuforomo wo ku bitaro by’ I Butare ntwamenye natwe muri iki gitondo ko yari yanze kwakira umurwayi wari uzanywe muri ambulance, avuga ko nta mituelle afite akamusubizayo, uwo muforomo rero twamufatiye ibyemezo kuko twamuhagaritse, dusaba ko umurwayi yakirwa akavurwa”

Dr Gashumba yahise amenya aya makuru biciye mu buryo bwashyizweho bwo guhererekanya amakuru yihutirwa ahita akemura iki kibazo mu buryo bwihuse.

Uyu murwayi yari avanywe mu bitaro bya Gitwe by’ akarere ka Ruhango mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Kamena 2018.

Ibi bibaye mu gihe muri Nzeli umwaka ushize Minisitiri Dr Gashumba yagiye ku bitaro bya Muhima byo mu karere ka Nyarugenge abaganga bakamusuzugura bataramenye ko ari Minisitiri w’ Ubuzima bituma babiri bahita birukanwa.

Minisitiri Dr Gashumba avuga ko gusura ibitaro mu rwego rwo kureba uko abarwayi bakirwa ari gahunda azakomeza ndetse ngo hari n’ ishami rya Minisiteri y’ Ubuzima ribishinzwe by’ umwihariko.

Minisitiri Dr Gashumba avuga ko kwanga kuvura umurwayi ngo ni uko adafite mituelle cyangwa kumwakira nabi ari ukubura impuhwe cyangwa kuba ukora akazi utazi ingaruka zo kugakora nabi cyangwa utazitekerezaho.

Minisiteri y’ ubuzima yijeje abaturarwanda ko igiye gukomeza gushyira imbaraga mu gushakira umuti iki kibazo.

Comments

18 June 2018

Amavuriro makuru (reference hospital) aratugora cyane twe abakorera mu bitaro by’uturere. Turahamagara, tubamenyesha umurwayi dufite tudafitiye ubushobozi bwo kuvurira muri district, bakakubaza niba afite mutuelle, ubundi ngo nta myanya..... Yaba nta MS, ukamenyesha DG, nawe akamenyesha akarere, mu gihe utegereje ko biba, umurwayi akaba araremba, akanahapfira. Ni iyihe nzira yoroshye byakemukamo, abakozi b’ibitaro nabo ntibabe victime ya système. Kuko n’ubwo bidasobanutse neza nta muforomo cg muganga wirukana umurwayi ariko instruction interne, no écrit zivuga ko uzajya yakira umurwayi adafite mutuelle azajya amwishyurira

kabayiza clement 17 June 2018

Uyu muformo ntekereza ko hagombye kwigwa byimbitse mumizi uko ikibazo giteye jye nkumuntu wivurije Chub inshuro nyinshi nkanahavuriza yitangaga pe!nubwo Minister yaba yafashe kiriya cyemezo sinumva ukuntu igihano kiremereye kuriya gihita kiza kumuntu ntanurupfu rw’umurwayi rwajemonunwo gukumira ikibazo atibyo biza mbere habayeho kumwerekeza ahandi yivuriza kuburyo bworoshye yego iteka RYA Minister ryakubahirizwa ariko habe habaho nubusesenguzi bwimbitse kuko hari umukozi wabirenganiramo kandi ntekereza ko ubuvuzi ari ubufatanya bikorwa abakozi bari ptofessional bafite akazi katotoshye

15 June 2018

Yewe ntibyoroshye umurwayi uzanywe na ambulance ko ari hatari

Mugaragu@local news 15 June 2018

Mwiriwe basomyi nshuti zacu, bavandimwe banyamakuru? Ndi umwe mubasomye iyi nkuru igisohoka, byatumye nihutira gukora ibishoboka nkajya CHUB gukurikirana neza aya makuru. Dore ibyo nabonye nk’amakuru navanye kuri Field CHUB:
1. Umuforomokazi uvugwa witwa Nyirarukundo Josiane ashinzwe guhuza ibikorwa by’izamu Yatubwiye ati:" Uyu murwayi namubonye amaze akanya yakiriwe n’umuganga wo kuri Urgence, yemeza ko yasanze umuganga wamwakiriye yamaze kumusobanurira uburwayi afite, amusobanurira uko bazamuvura, ndetse ko bari bamaze kumubwira ko Ambulance imusubiza kubitaro bya gitwe bakamuvurira yo ku wa 1 hafi y’iwabo aho inzobere zizajyayo muri medical outreach mucyumweru gitaha" Ati:" njye icyo nakoze ni ukumugira inama yo kugura mutuelle kugirango izabafashe kugura imiti batavunitse! Sinakwifuza na gato ko batavura umurwayi rwose, uwabivuze ashobora atabifatiye amakuru yose, ariko rwose sinakora ayo makosa!!!
2) Umuganga wakiriye umurwayi akigera CHUB muri urgence nawe ntiyanyuranyije na mugenzi we Josiane kuko yemeje ko yamwakiriye amusobanurira byose kurwayi ndetse n’ubuvuzi bumuteganyirijwe, amubwira ko mucyumweru gitaha bazahamagara gitwe bakabasaba kumutegura bakamuvurirayo! bamuhaye contre-transfer ndetse babwira umuganga wamuzanye! Gusa ngo ntago uwo muganga wamuzanye yigeze yishimira ko bamusabye gusubiza uyu murwayi Gitwe bakazafatanya kumuvurirayo, bishoboka ko yaba ari nawe wafashije Famille kubyanga bagakora claims, kandi ko batanga claims ahubwo bafatanyije gushaka igisubizo kinoze! Ati:" ntaho ibyo twakoze byari bihuriye no kutagira mutuelle rwose"!
3) Dr Sendegeya Augustin, DG wa CHUB ukoresha izi numero+250788585427, yemeza ko CHUB ihora yakira abarwayi badafite mutuelle, ko nawe yabyumvishije agikurikirana niba koko byagenze gute? Ati:" Ndi kubyikurikirana kuburyo mbimenya niba koko byabaye, ati ariko ntatwakwihanganira uwakwitwaza ko umurwayi adafite mutuelle ngo yanjye kumwakira. Ati nahigereye ubu nanjye, amakuru mfite nuko ntakibazo cya mutuelle cyabaye, ariko ndacyashakisha ukuri.
4) Umurwayi n’umurwaza bo bambwiye ko bashima abaganga bakoze ibishoboka byose akakirwa, ati:" Ntago nagize ikibazo cya mutuelle, ahubwo sinashakaga ko bansubiza igitwe kuko nifuzaga kuzavurirwa igitwe! Ati mutuelle nubundi ndikuyishakisha, nubwo bangiriye inama yo kubyihutisha.

Nayo makuru nabonye! Murakoze!

Ngaragu @Local News 15 June 2018

Mazina 15 June 2018

Ibi byose biterwa n’ubukene.Ukibaza niba umukene atagomba kuvurwa.Erega n’abafite Mutuelle,nabo babavura bibanje gutinda.Ugasanga umuntu abonye Transfert,akazavurwa hashize ibyumweru.Biteye agahinda.Iyo ugeze mu cyo bita URGENCE,uhasanga abantu barembye babuze ababakira.Dukeneye Ubwami bw’imana.Umunsi bwaje,nta muntu uzongera kurwara (Yesaya 33:24).Ubukene,ubusaza n’urupfu bizavaho (Ibyahishuwe 21:4).Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga tubwira imana ngo:"Ubwami bwawe nibuze" (let your kingdom come).Buli hafi kuza.