Print

Umugabo wari wasinze yanyereye agwa ku cyuma kimujomba mu maso [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2018 Yasuwe: 1595

Uyu mugabo wari wasinze yinjiye mu gikoni avuye mu kabari aranyerera agwa ku cyuma umuntu afataho ku ipanu kimujomba mu isura hafi y’ijisho kirinjira kigera hafi y’ubwonko ku bw’amahirwe ntiyapfa.

Nubwo yahuye n’aka kaga,uyu mugabo yirwanyeho ahamagara polisi, ubutabzi bumusanga mu rugo rwe amerewe nabi cyane.

Uyu mugabo utuye ahitwa Karlsruhe mu Burengerazuba bw’Ubudage,yamaze amasaha menshi avurwa n’abaganga b’inzobere,babasha kumukuramo iki cyuma cy’ipanu cyamwinjiyemo ndetse batuma abasha kongera kureba cyane ko iki cyuma cya santimetero 10 cyamwinjiyemo hafi y’ijisho rye.