Print

Mu mafoto reba umwana w’umukobwa isura ye ituma bagenzi be bigana bamwitirira igisimba[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 June 2018 Yasuwe: 3285

N’ubwo byagenze bityo rero, Supatra Sasuphan, ntiyababajwe cyane n’ibyo bagenzi be bamubwiraga, bavugako asa n’inyamaswa, aho bamkundaga kumwita "Wolf Girl" cyangwa se "Monkey Girl" (bashaka kumwitirira ikirura cyangwa incyende).

Ku myaka ye 11 rero, hari mu mwaka w’2011, ni bwo Supatra Sasuphan yaciye agahigo, yandikwa mu gitabo cy’amateka y’ibyamamare bitewe n’udushya twihariye tugenda tubaranga biramushimisha cyane ngo kuko byatumye na we yibera icyamamare.

Abaganga bavuga ko uyu mwana yarwaye indwara iterwa n’ikibazo cy’imisemburo myinshi ya "Ambras syndrome" ituma ubwoya bukura cyane.

Uyu mwana wamaze kwandikwa mu gitabo cyandikwamo amantu bafite umwihariko udasanzwe mu rwego rw’isi yajyanywe mu ishuri ryo kubyina akaba ari umwe mu bashimisha abafana aho bakoreye ibitaramo, akaba azwiho no gusabana na bagenzi be cyane.