Print

Amabere y’umugore yarasumbanye kubera kuyongeresha ngo abe mwiza[AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 15 June 2018 Yasuwe: 3335

Uyu mugore w’imyaka ikabakaba 44 ngo yafataga ibikoresho binjiza ikintu mu muburi Pomp maze agakandira Saline mu mabere ye kugira ngo arusheho guhagara neza, ajye anakurura abagabo mu buryo yifuza.

Allegra yaje guhura n’ikibazo cyuko yiteye Saline nyinshi mu mabere ye, bigatuma iry’iburyo riba rinini cyane kurusha iry’ibumoso, akaba ari nacyo kibazo cy’ingutu ahanganye nacyo.

Abaganga b’abahanga mu kwita ku mabere y’abagore barimo uwitwa Dr. Terry Dubrow na Dr. Paul Nassif ngo babonye ikibazo cya Allegra Cole, bahita bakuramo akabo karenge, bamubwira ko ntacyo bamufasha, agomba kubaho afite amabere asumbana.