Print

Amafoto y’umukunzi wa Cristiano Ronaldo n’uwa Ramos bambaye bikini yaciye ibintu mbere y’uko abagabo babo bacakirana [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2018 Yasuwe: 4488

Cristiano Ronaldo amaze umwaka urenga akundana na Georgina Rodriguez ndetse babyaranye umwana w’umukobwa witwa Alana Martina mu gihe myugariro Sergio Ramos afitanye abana 3 na Piral Rubio umurusha imyaka 8 kuko afite imyaka 40.

Portugal na Espagne baracakirana ku I saa mbili z’umugoroba mu mujyi wa Sochi mu mukino wa mbere wo mu itsinda B aho benshi biteze ihangana ry’uyu myugariro ufatwa nk’uwa mbere ku isi Sergio Ramos na rutahizamu Cristiano Ronaldo wa mbere ku isi.

Portugal niyo ibereyemo umwenda Espagne kuko inshuro imwe bahuye mu gikombe cy’isi ari mu mwaka wa 2010 bageze muri 1/16 cy’irangiza,mu mukino warangiye ari igitego 1-0 cya Espagne cyatsinzwe na David Villa.

Georgina Rodrigiez-Cristiano Ronaldo



Pilar Rubio-Sergio Ramos