Print

Afurika y’Epfo:Umu Pasiteri yaguwe gitumo asambanya inka

Yanditwe na: Muhire Jason 15 June 2018 Yasuwe: 2884

Uyu mushumba yafashwe muri icyi cyumweru, ubwo umuturanyi we witwa Washington yamubonaga ariko akanga kubyizera, yaje kumwegera asanga koko arimo gukorera inka ibyamfurambi niko guhita atabaza polisi.

Yagize ati” nkimubona nahise mvuza induru, ahita areka ibyo yakoraga agiye kwambuka umugezi wari hafi aho ngo atoroke, abashinzwe umutekano baramutangatanga baramufata.

Yakomeje avuga ko abaturage hafi ya bose bo muri icyo cyaro bamuhaye urw’amenyo ari nako bamwe bagenda bamukubita umusubirizo.

Ubuyobozi bw’urusengero byavugwaga ko yabarizwagamo rwa ZCC, bwavuze ko bari bagiye kumusezerera, ariko ngo n’ubusanzwe yari mu migambi yo gushinga urwe rusengero.

Umwe muri abo bayobozi yagize ati urusengero rwacu rwashoye amafaranga menshi mu kwigisha abayoboke ikinyabupfura, nti twakomeza gukorana n’umuntu wamaze gutakaza indangagaciro bigeze aho.

The South African daily itangaza ko ubuyobozi bwa Polisi mu gace ka Limpopo buvuga ko butegereje ko Nkundland akorwaho iperereza, nyuma akagezwa mu nkiko.