Print

Zlatan Ibrahimovic yatangaje abakinnyi 2 abona bazitwara neza mu gikombe cy’isi kurusha abandi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2018 Yasuwe: 2208

Uyu mugabo w’imyaka 35 utazikinira Sweden mu gikombe cy’isi kubera ko yasezeye mu ikipe y’igihugu,yabwiye abanyamakuru ba FIFA ko kubera ubuhanga aba basore bafite,abona aribo bazitwara neza muri iki gikombe cy’isi.

Zlatan Ibrahimovic yavuze ko Pogba azitwara neza mu Burusiya

Yagize ati “Ntekereza ko umukinnyi Paul Pogba azitwara neza kuko muzi neza ubuhanga ndetse n’umuvuduko agira.Kylian Mbappe niwe mukinnyi ukiri muto uri kuzamuka neza ndetse azigaragaza neza muri iki gikombe cy’isi.

Zlatan Ibrahimovic yemeje ko aba bakinnyi bombi bazereka isi yose ubuhanga bafite mu mupira w’amaguru ndetse bazafasha Ubufaransa kugera kure muri aya marushanwa.

Mbappe niwe mwana Ibrahimovic abona azitwara neza mu gikombe cy’isi

Ubufaransa buzakina umukino wa mbere ku munsi w’ejo na Australia,aho byitezwe ko nta gihindutse aba bakinnyi bombi bazabanza mu kibuga.