Print

Mourinho yasingije bikomeye Cristiano Ronaldo anenga De Gea watsindishije ikipe ye y’igihugu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 June 2018 Yasuwe: 4752

Uyu mutoza uri mu kazi ko gusesengura imikino,yabwiye ikinyamakuru Russia Today ko nubwo De Gea ari umunyezamu we,yakoze ikosa rikomeye ndetse akwiriye kwisubiraho mu mikino izakurikiraho.

Mourinho yanenze De Gea atoza muri Manchester United

Yagize ati “Ni umuhungu wanjye gusa birangoye kuvuga,yakoze ikosa rikomeye kandi nawe arabizi.Ni Ikosa rikomeye atarakora turi kumwe muri Manchester United,kuko yabaye umukinnyi w’umwaka gusa nk’umukinnyi mwiza agomba kuzisubiraho mu mikino ikurikira agafasha igihugu cye.”


Mourinho ukomoka muri Portugal, yashimagije bikomeye Cristiano Ronaldo wafashije Portugal kunganya na Espagne ibitego 3-3 mu mukino yigaragajemo bikomeye kuko ibitego 3 bya Portugal ariwe wabitsinze.

Mourinho yasingije Ronaldo avuga ko ari umukinnyi wigaragaza kuri mikino ikomeye

Yagize ati “Hari abakinnyi b’imikino imwe n’imwe,hari abakinnyi ba buri mukino hari n’abakinnyi b’imikino y’ingenzi.Ni umukinnyi w’imikino y’ingenzi,akandi abakinnyi b’iyi mikino nibo beza cyane.”