Print

Umugore wamizwe n’ikiyoka kinini yakuwe mu nda yacyo yapfuye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 June 2018 Yasuwe: 11662

Uyu mugore warimo akora ubusitani ku wa Kane w’iki Cyumweru,yahuye n’uruva gusenya iki kiyoka kiramutera,kiramumira kibanje kumuca umutwe, abagize umuryango we baramushaka baraheba.

Mu gitondo cyakurikiye ibura ry’uyu mugore,abana be babonye inkweto ze,umupanga ndetse n’itoroshi yari afite bakomeza gushakira hafi nibwo baguye kuri iki kiyoka kibyimbye inda bahita bakeka ko cyamumize.

Aba bana b’uyu mugore bahise bahamagara polisi ndetse basaba ubufasha abaturanyi babo niko guteranira iki kiyoka barakiba basangamo uyu mugore yapfuye.

Abaturage bo muri aka gace ka Mabolu gaherereye mu ntara ya Muna bababajwe n’uyu mugore mugenzi wabo ndetse bahita bashya ubwoba bamwe bavuga ko batazongera kujya hanze mu masaha ya nijoro,basaba inzego z’umutekano kubarinda ibi biyoka binini.

Amashusho yashyizwe hanze n’abantu bari aho abaturage babagiye iki kiyoka,yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ku isi.




Comments

Mazina 16 June 2018

Iyi nkuru iteye agahinda cyane.Umuryango we niwihangane.Muli iyi si habera ibintu byinshi bibi bitubabaza.Nubwo bimeze gutyo,Bible iduha ikizere yuko imibabaro yose izavaho mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.Urugero,muli iyo si tuzabana amahoro n’intare,inzoka,etc...Byisomere muli Yesaya 11:6-8.Nubwo byatinze,Paradizo iri hafi cyane,kuko turi mu minsi y’imperuka.Impamvu imana yatinze kuzana Imperuka,nuko idashaka ko hari umuntu urimbuka kuli uwo munsi ( 2 Petero 3:9).
Ariko kubera ko abantu bakomeje kwanga kumvira imana,ntabwo izakomeza gutegereza.