Print

Myugariro Clyne yahuye n’uruva gusenya ubwo yahuraga n’umugore akamufata akanga kumurekura [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 June 2018 Yasuwe: 5083

Ubwo Clyne yari avuye mu kabyiniro yahuye n’umugore utangaje washatse kumwizirikaho arwana nawe amwiyaka bitangaza benshiaho baketse ko yashakaga kumusoma.

Mu ijoro ryakeye nibwo uyu mukinnyi yahuye n’uyu mugore ndetse byasaga n’aho yashakaga kumusoma ku ngufu,uyu mukinnyi w’imyaka 27 yirwanaho ndetse arwana nawe kugeza agiye.

Uyu mukinnyi utaragize amahirwe yo kubona umwanya uhagije wo gukina mu mwaka w’imikino ushize, byatumye atabona amahirwe yo guhamagarwa mu gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya aho umwanya wafashwe n’umusore ukiri muto witwa Trent Alexander Arnold.