Print

Umushoferi wa taxi yagonze igikundi cy’abafana baje kureba igikombe cy’isi 8 barakomereka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 June 2018 Yasuwe: 2843

Aba bafana bari mu mujyi wa Moscow hafi ya Red Square,bagonzwe baguwe gitumo n’iyi modoka byatumye abantu 8 barimo Abarusiya 2,abanya Mexico 2,umunya Ukraine bari mu bitaro kubera uku kugongwa n’iyi modoka.

Aba banya Mexico 2 byavuzwe ko batakomeretse cyane ndetse bameze neza gusa umugore umwe wahuye n’iyi mpanuka we amerewe nabi cyane ndetse ashobora gupfa.

Aba bafana barimo abanya Mexico, bagonzwe bari mu mujyi wa Moscow aho bategereje umukino uraza kubahuza mu n’Ubudage mu itsinda F.

Uyu mushoferi bamupimye ngo barebe ko yabitewe no gusinda,basanga nta nzoga yafashe byatumye benshi bibaza niba atari igitero cy’ibyihebe.