Print

Kigali: Hasojwe amahugurwa mpuzamahanga yitabiriwe n’ ibihugu 41

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 June 2018 Yasuwe: 737

Aya mahugurwa yari amaze iminsi ine abera ku Kicaro gikuru cya polisi y’ u Rwanda Kacyiru yasojwe tariki ya 16 Kamena. Yitabiriwe n’abarenga ijana bakora mu nzego z’umutekano mu bihugu 41 byo ku mugabane wa Afurika bafite mu nshingano kurwanya ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina. Mu bayitabiriye harimo Ingabo, Polisi, Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha. Aya mahugurwa yari mu biteganyijwe gukorwa nk’uko byemejwe mu myazuro y’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (Kigali International Conference Declaration (KICD) yabaye umwaka ushize.

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko Uwizeyimana Evode, ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana n’umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfunga n’abagororwa CG George Rwigamba bitabiriye umuhango wo gusoza ku mugaragaro aya mahugurwa..

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda witabiriye umuhango wo gusoza ayo mahugurwa yashimiye ubufatanye buranga inzego za Polisi, igisilikare ndetse n’urwego rw’amagereza mu gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu.

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko Uwizeyimana Evode yavuze ko guhuriza hamwe kw’inzego z’umutekano aribwo buryo bwizewe mu rugamba rwo guhashya ibyaha. Yagize ati;”Mpamya ntashidikanya ko amahugurwa nk’aya ndetse n’ubushake bwa politiki bizadufasha guhashya ihohoteterwa iryo ari ryo ryose muri Afurika.

Aya mahugurwa yari yaratangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance aho yashimye Polisi n’inzego yafatanyije na zo mu kuyategura agira ati," Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko agamije kongerera ubumenyi abafite mu nshingano kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana b’abakobwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu. Ndashima kandi Impuguke zemeye, kandi zaje gusangiza ubunararibonye bwazo abagize izi nzego mu byerekeranye no kurwanya iri hohotera n’ibyaha bifitanye isano na ryo".

Yavuze ko Ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana b’abakobwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu ari ibyaha bikomeye bibangamira uburenganzira bwa muntu. Yavuze ko ibi byaha bigira kandi ingaruka mbi ku iterambere ry’ibihugu, imigabane ndetse n’isi muri rusange. Yavuze kandi ko abakora ibi byaha bagomba kubihanirwa ; naho ababihishira bakwiriye kugawa no kunengwa.

Aya mahugurwa yabayeho mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubukangurambaga bw’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye bwabaye mu mwaka wa 2008 bujyanye no kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’Abana b’Abakobwa bwiswe mu rurimi rw’Icyongereza – UNiTE campaign to end Violence Against Women and Girls” (VAWG). Mu mwaka wa 2010 ibihugu bya Afurika na byo byatangije ubu bukangurambaga; umuhango wo kubutangiza ku mugaragaro ukaba warabereye mu gihugu cya Ethiopia.

Inzego z’umutekano mu Rwanda zifatanyije n’Imiryango ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye ikorera mu Rwanda (One - UN Rwanda) muri ubwo bukangurambaga mu Nama Mpuzamahanga yabereye i Kigali mu mwaka wa 2010 yari ifite insanganyamatsiko igira iti:"Uruhare rw’inzego z’umutekano muri Afurika mu guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ." Iyo Nama yasojwe hashyizweho umukono ku Itangazo ry’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (Kigali International Conference Declaration - KICD) ku kurwanya no guca burundu ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa.