Print

Nyuma ya Gen. Kayihura abasirikare n’ abapolisi bakomeye barimo gufungwa umusubirizo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 June 2018 Yasuwe: 6252

Hashize iminsi ine Gen. Kayihura afatiwe mu ifamu ye iri ahitwa Lyantonde , kugeza ubu aracyafungiye muri kasho ya gisirikare nk’ uko dail monitor yabitangaje.

Abafashwe barimo Abdullah Kitatta, Senior Commissioner of police Joel Aguma, na Senior Superintendent of Police Nickson Agasirwe.

Hari amakuru avuga ko hashora no gufatwa abaturage basanzwe bakoranye bya hafi n’ abatawe muri yombi barimo gukorwaho iperereza n’ igisirikare.
Abafashwe bakurikiranyweho ubwicanyi, ubugome, ubushimusi.

Abakora iperereza baherekejwe na
Gen Kayihura ku rugo rwe ruri i Muyenga muri Kampala barusatse igihe kirenze isaha. Iki kinyamakuru nticyabashije kumenya niba muri urwo rugo harabonetse amakuru yafasha iperereza.

Umuvugizi w’ igisirikare cya Uganda abajijwe n’ iki kinyamakuru niba hari amakuru yabonetse kwa Kayihura yaize ati “Nk’ uko duheruka kubitangaza, amakuru yose aboneka tuyatangariza abaturage nibiba ari ngombwa”

Aba hafi mu muryango wa Kayihura bacungishijwe ijisho abantu bivugwa ko ari muri hoteli kugira ngo iperereza rikorwe neza.

Kayihura afungiye mu kazu ka wenyine I Kampala mu kigo cya gisirikare nk’ uko amakuru agera kuri Dail monitor abivuga.

Abafashwe vuba

Abatasi ku wa Kane bafashe Lt Col Peter Musherure, wahoze ari umuyobozi wungirije wa polisi ushinzwe ubutasi. Col Musherure yafashwe nyuma ya Assistant Commissioners of Police Jonathan Baroza, wahoze afasha Gen Kayihura, na Herbert Muhangi wahoze ari komanda wa polisi.

Abandi bafungiye mu nkambi ya gisirikare ya Makindye ni SSP Richard Ndaboine wahoze ari umuyobozi w’ ishami rishinzwe kurwanya ibyaha by’ ikoranabuhanga na Col Ndahura Atwooki wahoze ashinzwe ubutasi.

Aba bose bashinjwa ubwicanyi bwakorewe muri Uganda mu bihe bitandukanye. Bamwe muri aba bofisiye ngo bakoreraga iyicarubozo abaturage bagamije kubambura imitungo yabo. Amakuru avuga ko Lt Col Musherure wazamuwe mu ntera muri Werurwe akagirwa Lieutenant Colonel yafatiwe gutegura ubutasi n’ ibyaha bitatangajwe ibyo aribyo..

Dore urutonde rw’ abapolisi n’ abasirikare bamaze gutabwa muri yombi

Gen Kale Kayihura
SC P Good Mwesigwa
SCP Joel Aguma
Col Ndahura Atwooki
Lt Col Peter Musherure
ACP Jonathan Baroza
ACP Herbert Muhangi
SSP Richard Ndaboine
SSP Nickson Agasirwe
Sgt Abel Tumukunde
ASP James Magada
PC Faisal Katende (Flying Squad)
PC Abel Kitagenda aka Abbas Muyomba
Civilians
Abdallah Kitatta
Sowali Ngobi
Amon Twinomujuni
Joel Kibirige,
Matia Ssenfuka
Hassan Ssebata
John Kayondo
Hassan Ssengooba
Sunday Ssemogerere
John Ssebandeke
Hussein Mugema
Fred Bwanika
Ibrahim Ssekajja