Print

Bahati wo muri Just Family yasubije Young Grace wamwibasiye avuga ko akunda gusambana n’abakobwa atambaye agakingirizo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 18 June 2018 Yasuwe: 5493

Aba bahanzi bose bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya 8, ibitaramo bizenguruka igihugu by’iri rushanwa byatangiye Bahati wo muri Just family arwaye umutima kuko yavuye gutaramira i Gicumbi agahita arwara akajya mu bitaro.

Mu kugira Inama Bahati ngo akire vuba, Young Grace yavuze ko Bahati agomba kugabanya kurya Bango no kugabanya kunywa inzoga, Abantu benshi bahise batungurwa no kumva Young Grace ashinja uyu musore ubusinzi n’ubusambanyi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 kamena 2018, ibitaramo bya Guma Guma byari byakomereje i Huye, nyuma yuko itsinda rya Just Family ryari rivuye ku rubyiniro, aba basore batatu barimo n’uyu Bahati, baganiriye n’itangazamakuru maze avuga uko yafashe ubutumwa bwa Young Grace bwamugiraga inama yo kugabanya ubusinzi n’ubusambanyi.Bahati yavuze ko Young Grace banahanganiye igikombe yahubutse akavuga ko uyu musore akunda inzoga n’igitsina.

Bahati yagize ati:” Young Grace nta kibazo dufitanye kindi, ariko ibyo yavuze rwose simbica ku ruhande yarahubutse, kuba yaravuze ngo ngabanye ubusambanyi ntabyo nigeze mubwira ko mbikunda, icyakora inzoga zo ndazinywa. Nubwo nta kibazo dufitanye kandi ari mugenzi wanjye dufatanyije urugamba ariko yarahubutse.”