Print

Uwahoze ari Meya yafunzwe azira gusambanya umwana w’imyaka 13

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2018 Yasuwe: 2325

Ubwo uyu wabaye meya kuva mu mwaka wa 2006 kugera 2009 yemeraga ibyaha bigera kuri 22 yaregwaga, bishamikiye ku gusambanya uyu mwana utarageza ku myaka y’ubukure yabajije abapolisi niba bazi uwo yahoze ariwe ndetse ababwira ko uyu mukobwa yamureze kubera ko yananiwe gutsinda irushanwa yari ayoboye akiri meya.

Thornton wahoze ari meya yaje mu rukiko ari kumwe n’umugore we

Ubwo yari mu rukiko rwa Guildford,Thornton yashinjwe kumara igihe kirenga umwaka wose aryamana n’uyu mwana w’umukobwa buri cyumweru, ndetse ko yagiye amushukisha impano ziciriritse kugira ngo amusambanye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo yagiye yoherereza ubutumwa bw’urukozasoni uyu mwana w’umukobwa ndetse yagiye amusambanya ari ku kazi,mu modoka ndetse no mu ma lodge.