Print

Amafaranga PSG ishaka kugura Cristiano Ronaldo yateye ubwoba amakipe y’I Burayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2018 Yasuwe: 3883

Nyuma y’uko Cristiano agaragaje ko atishimye mu ikipe ya Real Madrid,abanya Qatar barahiriye kumuzana mu ikipe ya PSG bakarekura akayabo ka miliyoni 265 ndetse bakajya bamunemba miliyoni 40 z’amapawundi ku mwaka.

Ronaldo ntiyumvikanye n’ubuyobozi bwa Real Madrid bwanze kumwongerera umushahara kandi Messi na Neymar barahawe akayabo ku masezerano baherutse gusinya bituma bamurusha amafaranga kandi atabikunda.

Mu mukino aheruka kwihaniza Espagne akayitsinda ibitego 3 wenyine,Khelaifi yarawurebye ndetse byavuzwe ko yari aje kureba iki cyamamare,birangira kimwiyeretse.

PSG ifite amahirwe menshi yo kubona Ronaldo kuko amafaranga iri kumuha ari menshi kurusha aya Real Madrid yifuzaga kumugeza kuri miliyoni 28 z’amapawundi ku mwaka.

Nubwo bimaze iminsi bivugwa ko Manchester United yifuza kugarura Ronaldo,ikinyamakuru El mundo deportivo cyavuze ko uyu musore yifuza guhabwa umushahara wa miliyoni 1 n’ibihumbi 350 ku cyumweru kugira ngo agume muri Real Madrid bityo abe yafata Messi uhembwa ibihumbi hafi 674 by’amapawundi ku cyumweru na Neymar uhembwa ibihumbi 619 mu gihe uyu Ronaldo ahembwa ibihumbi 350 ku Cyumweru.