Print

Nyirabukara w’ I Rusizi yahamijwe kwica mukeba we

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 June 2018 Yasuwe: 1542

Ku wa 7 Kamena 2018 nibwo Nyirabukara Francine yagejejwe imbere y’urukiko yemera atagoranye ko yishe Benimana amuteye icyuma munsi y’ibere.

Icyo gihe yemeye ko byabaye ku mugoroba wo ku wa 20 Gicurasi 2018, ati “Ndabisabira imbabazi." Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu ariko urukiko ruza kumukatira gufungwa imyaka 25.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo urubanza rwa Nyirabukara rwasomwaga, ntabwo yitabye urukiko ku mpamvu zitatangajwe.

Mu iburanisha riheruka yabajijwe icyamuteye gutera Benimana icyuma, avuga ko yari arembejwe n’inkoni yakubitwaga na Nyakwigendera ndetse n’undi mugore witwa Nyiransabimana, mu kwitabara amutera icyuma atabishaka.

Yagize ati "Bansanze mu rugo ndi guhata ibirayi, n’uko batangira kunkubita we n’umugore wa Majyambere, numvise inkoni zindembeje mutera icyuma ntabishaka.”
Uyu Majyambere niwe bivugwa ko aba bagore bapfaga kuko yari yarabinjiye.
Nk’ uko Igihe cyabitangaje Urukiko rwamubajije niba hari icyo yapfaga na Benimana avuga ko ntacyo, kuko yajyaga ajya no gusoroma isombe iwe.

Ku byo Nyirabukara avuga ko bamusanze iwe bakamukubita agatera Benimana icyuma ari kwitabara kubera inkoni zari zimurembeje. Ubushinjacyaha bwabihakanye buvuga ko Nyirabukara atari mu rugo rwe ahubwo yagiyeyo ajyanywe no kuzana icyuma ari nacyo yateye Benimana.