Print

APR FC yahawe amahirwe yo kwitabira CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2018 Yasuwe: 1663

Mu nama yahuje abashinzwe gutegura iri rushanwa barangajwe imbere na Nicolas Musonye,bemeje ko aya makipe yombi yakwiYongera ku yandi akuzuza amatsinda 3 agomba kwitabira iki gikombe kigomba gutangira Taliki ya 28 Kamena uyu mwaka.

Amakipe 12 arimo ayatwaye ibikombe mu bihugu byayo umwaka ushize, agabanyije mu matsinda 3 gusa u Rwanda rwagize amahirwe yo guhagararirwa n’amakipe 2 ariyo Rayon Sports yatwaye shampiyona ya 2017 na APR FC yinjiyemo nk’umutumirwa.

Amatsinda ya CECAFA Kagame Cup:
Itsinda A:
Azam (Tanzania), JKU (Zanzibar), Kator (South Sudan), Vipers FC (Uganda)

Itsinda B: Rayon Sports (Rwanda), Gor Mahia (Kenya) Lydia Ludic (Burundi), Ports (Djibouti)

Itsinda C: APR FC (Rwanda), Simba SC (Tanzania), Singida (Tanzania), Dakadaha (Somalia).

Irushanwa rizatangira tariki ya 28 Kamena uyu mwaka, rizasozwe tariki ya 13 Nyakanga 2018, ribere Uwanja wa Taifa no ku kuri Chemanzi Complex Stadium ya AZAM FC, ibibuga byombi biherereye mu mujyi wa Dar Es Salaam.