Print

Igitero cyagabwe i Nyaruguru: Umwe mu bishwe yari umurezi abashimuswe barekuwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 June 2018 Yasuwe: 14004

Abishwe ni Maniraho Anathole umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Nyabimata na Habarurema Joseph wari umucuruzi w’ inyama.

Byabereye mu mudugudu wa Rwerere akagari ka Nyabimata umurenge wa Nyabimata uhana imbibe n’ igihugu cy’ u Burundi.

Amakuru agera ku UMURYANGO ni uko abantu bari bashimushwe saa kumi n’ ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa 20 Kamena bagarutse bavuga ko bari bategetswe n’ abo bagizi ba nabi kubatwaza ibyo basahuye muri butike ebyiri zo mu isanteri Rumenero

Abakomeretse ni Umunyabanga nshibikorwa w’ umurenge wa Nyabimata Nsengiyumva Vincent, Munyaneza Fidele n’ abandi batatu. Nsengiyumva Vincent warashwe ku ijosi arimo kuvurirwa ku bitaro bya Kaminuza CHUB.

Mu bari bashimuswe harimo uwarindaga SACCO. Iyi SACCO nubwo aba bagizi ba nabi bagererageje kuyisahura ngo ntibabigezeho.

Aba bagizi ba nabi kandi batwitswe urugo rwa gitifu Nsengimana, imodoka ye ndetse na moto ya Havugimana JMV bita Nyagezi.

Ibi bibaye mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi, tariki ya 10 Kamena 2018, abantu bitwaje imbunda n’intwaro gakondo bateye ku gasanteri ka Cyamatumba ho mu kagari ka Mukuge mu Murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru bagakomeretsa abaturage bakanabasahura.


Comments

TEACHER 20 June 2018

ABA BAGIZI BA NABI BAKAGOMBYE GUKURIKIRANWA WASANGA ARI EXTERNAL NEGATIVE FORCES BA FDRL BURIYA BARASHAKA KO BATSWAHO UMURIRO NTA KINDI