Print

Icyo polisi y’ u Rwanda ivuga ku gitero cyagabwe I Nyaruguru

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 June 2018 Yasuwe: 10401

Barashe abantu 5 babiri barapfa, naho 3 barakomereka barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge. Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Munini aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Abo bagizi ba nabi banatwitse imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, banagerageza no kwiba SACCO ya Nyabimata ariko ntibashobora kugira icyo batwara.
Banateye kandi muri santeri yubucuruzi ya Rumenero, bahiba ibintu bitandukanye byiganjemo ibiribwa barabijyana.

Bateye baturutse mu gace k’ishyamba rya Nyungwe gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, ari nayo nzira bongeye gucamo bagenda.

Inzego z’umutekano zihutiye gutabara no gushakisha abagizi ba nabi. Abayobozi n’abashinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage yo kubahumuriza mu gihe hagishakishwa abo bagizi ba nabi.

Iri ni itangazo polisi yageneye abanyamakuru