Print

Umugore yashyize amabere ye ku karubanda kugira ngo yihimure ku mugabo nyuma yo kumufata areba amafoto y’abandi bakobwa n’abagore bambaye ubusa

Yanditwe na: Martin Munezero 20 June 2018 Yasuwe: 3786

Uyu mugore ufite imyaka 40 yafashe umugabo we ari ahiherereye arimo kwitegereza amafoto y’abakobwa bambaye ubusa kuri Interineti. Uyu mugore n’umujinya mwinshi yiyemeje guhana umugabo we maze afata telefoni ye akuramo utwenda twose two hejuru maze afotora amabereye ye uko yakabaye ubundi amafoto ayashyira kuri rwa rubuga ndetse no ku rupapuro rumwe n’urwo umugabo we yasuraga ubwo yamufataga.

Akimara kuyashyiraho abantu barenga 12 bahise bayatangaho ibitekerezo bemeza ko ari umuhanga ndetse ko yakoze igikorwa cy’ubwenge gusa bacye muri bo bavuga ko igikorwa yakoze kerekana ko atarakura mu mutwe.

Gushyira iyi foto kuri interineti k’uyu mugore ngo byatumye umugabo we amera nk’umusazi ndetse arakarira umugore we cyane. Gusa bamwe mu batanze ibitekerezo bagaye cyane uyu mugabo bibaza impamvu yishimira kureba abagore n’abakobwa b’ababandi bambaye ubusa ariko akaba atifuza ko abe nabo hari uwabareba maze bavuga ko ari ukwikunda ndetse ko abagabo bakwiye kureka iyo ngeso.

Uyu mugore nyuma yo kubona ibyabaye ku mugabo we ndetse n’ibyo abantu bavuga yavuze ko adatekereza ko yakoze ibintu bibi kurenza ibyo umugabo we yakoze yarangiza akanagerekaho kumubeshya.