Print

Kiyovu Sports yandikiye FERWAFA isaba gukuraho mpaga bashinja Rayon Sports kugiramo uruhare runini

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2018 Yasuwe: 1706

Muri iki kiganiro,abayobozi ba Kiyovu Sports batangaje ko bamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, basaba ko mpaga yatewe iyi kipe ku wa mbere ubwo bagombaga gukina na Kirehe FC kuri stade Mumena yakurwaho kubera ko batabigizemo uruhare.

Kiyovu Sports yatewe mpaga na Kirehe FC ku wa mbere kubera kubura Ambulance

Umunyamabanga wa Kiyovu Sports Habinshuti Rachid yagize ati “Ambulance yakodeshejwe tariki ya 17 Kamena. Twabikoreye igihe, tunishyura ku gihe ariko Kuwa Mbere, Team Manager wa Rayon Sports yabwiye ibitaro ko Kiyovu Sports ijya i Kirehe, itari bwakire (n’amajwi turayafite),bituma tuyibura.”

Ntarindwa Theodore uyobora komisiyo ishinzwe amarushanwa mu ikipe ya Kiyovu Sports yabwiye itangazamakuru ko guterwa mpaga kwi’iyi kipe kwagizwemo uruhare n’ikipe ya Rayon Sports basanga nta kindi cyari kigamijwe uretse gukoma mu nkokora iyi kipe.

Yagize Ati “Kubera ikinyoma cy’umuntu umwe w’umunyamupira (Rayon Sports) byatumye kwa Kanimba batiza ambulance zose (imwe bayijyana Regionale, indi i Gicumbi indi bayitiza abanyamerika, kwa Kanimba nta ambulance yahasigaye.Rayon Sports ntabwo bashakaga ko Kiyovu ibacaho. Bashaka ko itaza muri Big 4. Rayon Sports ntitwamenya ibindi ikina ntabwo ikina umupira.

Munyengabe Omar wari washtse iyi Ambulance yavuze ko bahamagaye kenshi ku bitaro babaza aho iyi modoka igez,bakababeshya ko iri kuza kandi yigiriye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwavuze ko impamvu bahisemo kugaragara ibi bimenyetso ari ukugira ngo basabe ko mpaga yatewe iyi kipe yakurwaho bitewe n’uko yagizwemo uruhare n’umunyamuryango wa FERWAFA.

Source:Ruhagoyacu