Print

Urwego rw’ umuvunyi rugiye kongererwa ubushobozi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 June 2018 Yasuwe: 871

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicolas Bellomo yavuze ko impamvu bahisemo gutera inkunya uyu mushinga ari ukugira ngo abaturage bo hasi ngo bamenye uburenganzira bwabo.

Yagize ati “Turashaka ibitekerezo by’abantu batandukanye kugira ngo uyu mushinga uzazane impinduka kandi isura y’ u Rwanda irusheho kugaragarira neza abifuza gukora ubucuruzi mu Rwanda rutagira ruswa n’ akarengane .imiryango itegamiye kuri leta igomba kubigiramo uruhare”

Umuyobozi wungirije w’ Urwego rw’umuvunyi YANKURIJE Odette yavuze ko uyu mushinga uje kubongerera imbaraga n’ubushobozi k’urwego rw’ibiyoborere mu gushira mu bikorwa no gutanga amahugurwa kubashinzwe gutanga amakuru no kuyatangaza yo murwego rw’umuvunyi kuko babona ko kwegera abagenerwa bikorwa ari ikintu gikomeye.

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yavuze ko izi gahunda zo kwegereza abaturage ubutabera zari zisanzwe zihari ariko zitagera hose kuko bisaba amikoro ahagije.

Yongeyeho ko hari aho bageraga begereza abaturage ubutabera kuri ubu baraza kurushaho bakagera no kuri wa mutura wo hasi mu mudugudu.

Yagize ati “Ubufatanye bw’u Rwanda n’Uburayi buhoraho mubikorwa bitandukanye kandi turanabyishimira cyane ariko kuri iyi nshuro tugiye gushira imbaraga mu mushinga w’imyaka ine ugamije gufasha kwegereza abaturage ubutabera. Ubusanzwe ibi bikorwa byo kwegereza abaturage ubutabera twari tubifite ariko kurwego rudahagije kuko bisaba amikoro ahagije kugirango tubashe kugera no kuri wamuturage wo hasi mu mudugudu bizafasha kumenya aho batangira ibibazo bakabasha kubikurikirana neza nta ruswa”

Uyu mushinga uzafasha kwihutisha imanza no guhugura abayobozi b’ inzego zibanze kuko aribo batanga ubutabera ku rwego rwo hasi.

IRADUKUNDA ELISABETH


Comments

Mazina 21 June 2018

IBIBAZO biba mu bantu birakomeye cyane ku buryo Inkiko n’Umuvunyi bidahagije.Wongereho na Ruswa abacamanza barya.Ubucamanza nyabwo,buzazanwa n’imana gusa.Ku munsi w’imperuka,imana izabanza ikureho ubutegetsi bw’abantu kuko bananiwe,ishyireho ubwayo (Daniel 2:44).Usanga ahubwo abantu aribo biteza ibibazo:Intambara,ruswa,ubusambanyi,gucuranwa imitungo y’isi,akarengane,etc...Kuli uwo munsi,imana izarimbura abantu bakora ibyo itubuza,isigaze intungane zizaba mu isi ya paradizo (Zaburi 37:29).Uwo niwo muti wonyine.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye "gushaka ubwami bw’imana" (Matayo 6:33).Ababikora ni bake cyane.Abo nibo bonyina bazaba muli Paradizo.Mujye mwemera ko ubu buhanuzi bwose buzaba,kuko imana itajya ibeshya.Niyo bwatinda,buzaba nta kabuza.
Abapfuye bumvira imana,izabazura kuli uwo munsi.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.