Print

Gasabo: Umugabo yaguze umuhoro mushya atemagura umugore arahunga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 June 2018 Yasuwe: 4239

Uyu mugabo atwara taxi voiture i Kanombe, umugore agakora ku bitaro bya gisirikare i Kanombe. Umugore yatemwe akiva mu bwogero akenyeye ‘essuie-mains’ gusa.

Rutaganira ngo umuhoro yatemesheje umugore we ni mushya, biravugwa ko yawuguze mu gitondo. Yatemye umugore we amuca igufa ry’umusaya, amutema ku ijosi, amutema amagufa y’akaboko yombi aracika, amutema no mu rubavu ahunga azi ko yamwishe.
Ku bw’amahirwe umugore yajyanywe kwa muganga agihumeka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo Alfred Nduwayezu yabwiye Umuseke ubu bugizi bwa nabi bwakozwe muri iki gitondo kandi bari gushakisha uyu Rutaganira wahise ahunga.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango utifuje gutangazwa yavuze ko uyu mugore batemye akaboko ko kacitse neza hagasigara inyama nto (tissues) zifatanye gusa, kandi yakomeretse cyane mu rubavu no mu musaya.

Uyu muturanyi wabo avuga ko uyu ari umuryango ubusanzwe wifashije kandi ngo nta kintu bazi cyagaragarazaga ko umugabo ashobora kugirira nabi umugore we.

Uyu muturanyi wabo ati “Twabonaga basohoka mu modoka nta kibazo, ntitwari tuzi ibibera mu rugo imbere ko bashobora no gutemana, twatunguwe kandi tubabazwa cyane no kubona ibyabaye.”

Uyu mugabo Rutaganira na Kubwimana umugore we bafitanye abana umunani barimo n’uwiga muri Kaminuza.


Comments

22 June 2018

Njye nibaza icyo ministère ifite umuryango mu nshingano icyo ibitekerezaho, kuko iri hohoterwa ribera mu ngo rirakabije kandi ikimbabaza ibi babikorera mu maso y’abo bibarutse. Bikomeje gutya generation iza ntacyo twaba tuyifashije. Murakoze


chantal 21 June 2018

birababaje cyane niyo yabayarakoze ibyaha binganagute ikicyemezo kiragayitse nukuri cyakoze uyumugabo naramuka abonetse bafate imyanzuro ikomeye


munyemana 21 June 2018

Namwe muribonera ubwanyu ko ibi bintu bikabije cyane.Niba mwibuka neza,mu kwezi gushize abagabo 4 bishe abagore babo,harimo wa musirikare (sergeant) w’i Rulindo wali avuye mu butumwa muli Sudan.Igihe cyose abantu bazakomeza kwanga gukurikiza amategeko y’imana dusanga muli Bible,nta mahoro isi izagira.Kugeza ku munsi imana yashyizeho ubwo izahindura ibintu (ibyakozwe 17:31).Soma Yeremiya 25:33 na Imigani 2:21,22 wumve uko izabigenza.Niwo muti wonyine kubera ko abantu bananiye imana.Bibeshya ko ubuzima gusa ari shuguri,amafaranga,politike,amashuli,…bakibagirwa gushaka imana:Baricana,bararwana,barasambana,bacuranwa ibyisi,…Soma Zefaniya 2:3 wumve ingaruka mbi zo kwibera mu byisi gusa ntushake imana mu gihe ugihumeka.Mujye mwibuka ibyabaye ku bantu bose bali batuye isi ku gihe cya NOWA.Harokotse abantu 8 gusa bumviraga imana.Ni Yesu ubwe wabyivugiye.Ntabwo ari amakabya-nkuru.