Print

Umwana wa Beyonce na Jay Z yatewe ubwoba n’amashusho ya nyina ari kubyina bidasanzwe yambaye utwenda tw’imbere [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2018 Yasuwe: 2473

Muri ibi bitaramo byo kuzenguruka hirya no hino ku isi Beyonce na Jay Z bari gukora bise ’On The Run II,baraye baririmbiye mu mujyi wa London aho hagaragaye agashya kadasanzwe k’umwana wabo w’umukobwa Blue Ivy watunguwe n’imibyinire ya mama we mu mashusho beretse abantu muri iki gitaramo.

Ubwo bashyiraga aya mashusho ku mateleviziyo manini yari muri stade,uyu mwana w’umukobwa yatunguwe na mama we ndetse agira ubwoba bigera ubwo ahisha amaso ye ntiyakomeza kureba iyi mibyinire ya mama we.

Mu mashusho yerekanye uyu mwana w’umukobwa yabonye mama we atigisa ikibuno yambaye utwenda te’imbere,niko guhisha amaso ye ndetse apfuka ibiganza bye ku maso ntiyakomeza kureba ibyo mama we yakoze.

Beyonce na Jay z baherutse gushyira hanze umuzingo w’indirimbo 8 bafatanyije bise Everything is Love ndetse bashyira hanze amashusho y’indirimbo yabo bombi bise Apes**t.