Print

Mushikiwabo yavuze ibyo azibandaho natorerwa kuyobora OIF

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 June 2018 Yasuwe: 1809

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Mushikiwabo Louise yavuze ku kwiyamamariza umwanya w’ Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), avuga ko natorwa azibanda ku bibazo birimo icyabimukira n’ ubushomeri

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RBA asobanura uko yiyemeje kwiyamamariza kuyobora OIF n’inyungu bifitiye u Rwanda.

Yagize ati “Kwiyamamariza uyu mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Ibihugu bihuriye ku Rurimi rw’Igifaransa (OIF) mu by’ukuri njye n’ubuyobozi bw’u Rwanda twabiganirijweho cyane n’ibihugu by’inshuti biri muri uyu muryango dusanga ari igitekerezo cyiza nta mpamvu tutakwifuza kuwugiramo uruhare rurushijeho. Ikindi ni uko njye ku giti cyanjye mbifitiye ubushake n’ubushobozi kandi aka kazi ni ububanyi n’amahanga bukomeza kuko ni ukuba Umunyamabanga w’ibihugu birenga 80 birimo ibigera kuri 54 bifite uruhare runini kandi bifata ibyemezo bikomeye muri uyu muryango. Ni ububanyi n’amahanga mu bihugu birenze kimwe.”

Yakomeje ati “Twabonye igihe cyo kubiganiraho na Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi. Dufite ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika, i Burayi na Aziya n’ibindi bidushyigikiye byifuza ko u Rwanda rwafata uyu mwanya. Hari inyungu z’umuryango n’izacu nk’abanyamuryango ariko harimo no kuwuteza imbere turebeye aho ibihe bigeze muri iki gihe.”
Mushikiwabo yavuze ko mu gihe azaba atowe hari iby’ingenzi azibandaho birimo ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko n’icy’abimukira bagwa mu Nyanja berekeza i Burayi.
Yagize ati “Hari ibikorwa byinshi cyane ibijyanye no gushakira imirimo urubyiruko mu bihugu byacu kuko hari ibibazo byinshi tugenda dusangira. Njye mbona hakiri ibikenewe gukorwa gusa hakifashishwa ibitekerezo by’ubunyamabanga n’iby’abakuru b’ibihugu.”

Imibare yo mu 2016 igaragaza ko abarenga ½ muri miliyoni 10 z’abarangije muri kaminuza zirenga 668 muri Afurika bari abashomeri.

Mushikiwabo yanakomoje ku bibazo birimo iby’abimukira, avuga ko bidakwiye ko abantu bakomeza kubura ubuzima bwabo.

Yagize ati ‘‘Ikindi kibazo kinkora ku mutima ni icy’Abanyafurika b’abimukira bahora bambuka bagana mu Burayi. Abenshi bashiriye mu Nyanja ya Méditerranée, kiriya ni ikibazo gikomeye kandi kireba ibihugu byinshi biri muri OIF, mbona dukwiye kugiha umwanya tukagitekerezaho. Ibyo ni bimwe byihutirwa mbona mfitiye ubushake n’ubushobozi. Ntabwo Umunyamabanga Mukuru ari we ukora akazi wenyine kuko agafatanya n’abandi.’’

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko kuva mu nyangiriro z’uyu mwaka nibura abimukira bagera kuri 785 basize ubuzima mu Nyanja ya Méditerranée bagana i Burayi.

Gushyigikirwa n’u Bufaransa, intambwe nshya mu mubano w’ibihugu byombi
Mushikiwabo yasobanuye ko kuba u Bufaransa bushyigikiye kandidatire ye atari agakingirizo ku mubano ushingiye ku mateka y’ibihugu byombi.

Yagize ati ‘‘Kuba Perezida Macron yarashyigikiye u Rwanda, yaranshyigikiye ni ikintu cyiza cyane twarabishimye. U Bufaransa bufite uruhare rukomeye muri OIF ariko icyatangaza ni ukubera umubano utarabaye mwiza hagati y’ibihugu byombi n’uruhare rwa bamwe mu Bafaransa bakomeye mu gushyigikira abakoze Jenoside. Ibihugu iyo bifitanye ibibazo ntabwo kwinangira aricyo gisubizo. Umuyobozi (Perezida Macron) uriho ari gushaka icyakorwa ngo hagarurwe umubano mwiza. Gushyigikirana ni ugushimangira iyo nzira.’’

Yanasobanuye ko kuba u Rwanda ruri muri OIF na Commonwealth y’ibihugu bivuga Icyongereza bidakwiye gufatwa nko kugonganisha iyo miryango yombi.

Ati ‘‘Kuba u Rwanda ruri mu miryango itandukanye ntabwo bivuga ko izo ndimi tuzigonganisha, njye mbona ari ukwibeshya kuko kugira indimi nyinshi ni ubukungu kandi bidufungurira imiryango myinshi. Uyobora OIF akomoka muri Canada kandi nayo iri mu bihugu bivuga Igifaransa n’Icyongereza. Iyo hajemo kwiyamamaza hazamo n’ababa bavuga ibintu byinshi ariko ku Rwanda byaduhaye amahirwe menshi ku ruhando mpuzamahanga aho izo ndimi zose zikenewe.’’

Afurika ifite ibihugu 30 kuri 50 bifata ibyemezo muri OIF. U Rwanda rwatangiye kwiyegereza ibihugu bya Afurika ndetse byitezwe ko mu Nama ya AU iteganyijwe guhera ku wa 25 Kamena kugeza ku wa 2 Nyakanga i Nouakchott muri Mauritanie, ruzayifashisha mu kubisaba gushyigikira Mushikiwabo uhanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF guhera mu 2014.

Inama ya OIF izabera Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira ni yo izaberamo amatora. Mushikiwabo amaze imyaka icyenda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, icyifuzo cye cyo kwiyamamaza cyazamuwe muri uyu mwaka, ndetse gishyigikirwa n’ibihugu bikomeye muri OIF birimo n’u Bufaransa.

Umuryango wa Francophonie washinzwe mu 1970, urakomeye cyane kuko uhuza ibihugu bivuga Igifaransa, aho igenzura riheruka mu 2014 ryerekanye ko kivugwa na miliyoni 274 mu migabane itanu y’Isi.