Print

Olivia akomeje gutangaza abantu batari bake bitewe n’uburyo yatakajemo ibiro akavamo inkumi y’uburanga budasanzwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 June 2018 Yasuwe: 8970

Ubwo yari afite imyaka 17 olivia atangaza ko aribwo yatangiye kubyibuha mu buryo budasanzwe, n’ubwo mu bwana bwe yahoze ari umwana ufite umubiri ariko yemeza ko yari nk’abandi bana.

Mu magambo ye yagize ati "icyanteye kugira ishyaka ryo kugabanya ibiro ni uko ibyo nakoraga byose byari bisigaye binanira, no kujya mu ishuri byari bisigaye ari ikibazo kinkomereye nyamara nareba abandi bakobwa uko ari beza bateye neza nkagira ipfunwe..”

Olivia akomeza agira ati,“Nigiriye icyizere numva ko byose nabikora nkagabanya umubyibuho ari nabwo nafashe umwanzuro wo kwigomwa buri kimwe nkunda kintera kubyibuha cyane urwo rugendo birangira ndutsinze.”

Uyu mukobwa ukomeje gutangaza benshi ntabwo yasobanuye ibanga nyakuri yakoresheje ngo rifashe abandi, ngo kuko yabonye isomo n’ubumenyi bugomba kumutunga agafasha abandi bakeneye kugabanya ibiro babanje kumwishyura.

Kuva aya mafoto yajya ku mbuga nkoranyambaga, benshi bakomeje kuyahanahana bayatangaho ibitekerezo bitandukanye banatangarira uyu mukobwa wagabanyije ibiro akavamo inkumi nziza bikanamubera umurimo yihangiye.


Comments

kay 21 June 2018

bavuga leta ya virginia apana igihugu nonese niba igihugu USA yo iraba iki??