Print

Umutoza wa Argentine yatangaje impamvu ikomeye iri gutuma Messi atitwara neza mu gikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 June 2018 Yasuwe: 5096

Ibi Sampaoli yabitangaje nyuma yo kwandagazwa n’ikipe ya Croatia mu mukino wa kabiri w’itsinda D ibatsinze ibitego 3-0 mu mukino Lionel Messi atigeze atera ishoti na rimwe rigana mu izamu cyangwa hanze yaryo kuko abasore ba Croatia bamunize karahava.

Sampaoli yavuze ko bagenzi ba Messi bari ku rwego rwo hasi

Yagize ati “kubera ubuhanga buke bw’abakinnyi ba Argentina,byatumye Messi atigaragaza.Messi ntiyashije kwigaragaza kubera ko bagenzi be batabashije gukorana nawe.Imbaraga zacu ni Leo,ariko ntitwabashije kumubona.Twashatse gukina nk’ikipe tukamuha imipira ariko abo twari duhanganye baduhagaritse.Birababaje Cyane.

Argentina iri mu mazi abira kuko Iceland ibashije kwitwara neza ishobora gutuma iki kigugu cyageze ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’isi giheruka gisezererwa mu matsinda nkuko byagenze 2002.

Argentina isiagaranye umukino umwe izakina na Nigeria gusa amahirwe yayo yo gukomeza ari hasi cyane kuko byose bizaterwa n’uko Iceland na Nigeria bazitwara.