Print

Umusore ari mu mazi abira nyuma yo gusomera umunyamakuru kuri televiziyo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 22 June 2018 Yasuwe: 2143

Uyu mukobwa w’uburanga wavugaga amakuru ari ahari kubera igikombe cy’isi mugihugu cy’Uburusiya, yatunguwe cyane ubwo umugabo nawe ubwe atazi iyo yari aturutse agahita aza imbere ya kamera agasoma uyu munyamakuru wari ukurikiwe n’isi yose ayereka uko byifashe mugikombe cy’isi.

Julieth González Therán yatunguwe cyane ariko ntiyigeze ava imbere ya kamera kuko yakomeje akazi uko bisanzwe ndetse uyu mugabo wari uje kumusoma nawe yamaze kumusomagura ahita yiruka ava ahongaho.

Uyu munyamakuru atangaza ko kuri we ntakibazo yabigizeho ngo yabifashe nkaho ari umufana washakaga kwishimisha, gusa atangaza ko byamuhungabanyije kuko uyu mugabo yabikoze, uyu mukobwa atiteguye kandi ngo ntanibyo yari yiteze.

Ubuyobozi bw’ikinyamakuru Deutsche Welle bwo bwamaze gutangaza ko buri guhiga uyu mugabo kuko atahise afatwa ako kanya, ari gushakishwa kugirango akurikiranwe ndetse agezwe imbere y’ubutabera kuko ngo yivanze mu kazi kabo ndetse agaragaza nabi n’amashusho yatambukaga kuri iki gitangazamakuru muburyo bwakorwaga “LIVE” isi yose irimo ikurikirana ibiri kuba ako kanya.