Print

Abagabo barwanye n’ikiyoka kinini bakoresheje inkoni ubwo cyageragezaga kuniga imbwa yabo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2018 Yasuwe: 3447

Iki kiyoka kinini cyafashe iyi mbwa ijosi kiyizingaho kirayiniga hafi no kuyica, nibwo aba bagabo bahise bahagokoka batangira kugikubita inkoni ndetde baza no kugikurura umurizo kugira ngo kirekure iyi mbwa cyari cyafashe.

Ubwo aba bagabo batangiraga gukubita iki kiyoka ntirekuye iyi mbwa yabo,byatumye bafata umwanzuro wo kugifata umurizo umwe ahita akurura iyi mbwa,kirayirekura.

Iki kiyoka cyahise cyigendera aba bagabo basigarana imbwa yabo gusa abashyize ku mbuga nkoranyambaga aya mashusho ntibigeze bavuga aho ibi byabereye.

Abantu basaga ibihumbi 75 barebye aya mashusho y’aba bagabo yasgyizwe kuri Facebook ku wa Gatatu w’iki cyumweru ndetse yagiye ahanahanwa ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku isi.