Print

Icyamamare mu mukino wa Golf cyifotoje cyambare ubusa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2018 Yasuwe: 2544

Uyu mugabo w’imyaka 63 ukomoka muri Australia wakanyujijeho mu mukino wa Golf,ntiyanyuzwe n’amafaranga yakuyemo byatumye yemera kwifotoza yambaye ubusa amafoto ye asohoka mu kinyamakuru cya ESPN cyibanda ku mibiri y’ibyamamare.

Uyu mugabo wafotowe ubona abyishimiye yanenzwe na benshi kubera kwiyandarika kandi akuze gusa bamwe mu bafana be bamushimye.

Greg Norman yatwaye amarushanwa akomeye mu mikino ya Golf ndetse yabashije gutsinda imikino 88 nk’umukinnyi wa Golf.

Norman yabwiye ESPN ko kuri we kwifotoza yambaye ubusa ntacyo bimutwaye kuko akunze kuzenguruka iwe yambaye ubusa inshuro nyinshi ndetse akomeje kubaka umubiri nubwo akuze.