Print

Ububiligi bunyagiye Tunisia buyisezerera mu gikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2018 Yasuwe: 654

Iyi kipe yatsinzwe umukino wayo wa kabiri nyuma yo kunanirwa kwihagararaho ku mukino wa mbere igatsindwa ibitego 2-1 n’Ubwongereza mu minota ya nyuma.

Ububiligi bwari bwamanuye intwaro zabwo ntibwigeze bugorwa n’uyu mukino kuko bukubise aba barabu butababariye ibitego 5-2 byatsinzwe na Romelu Lukaku watsinze 2,Eden Hazard nawe yatsinze 2 mu gihe Michy Batshuayi ariwe watsinze igitego cya nyuma.

Ububiligi bukatishije itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’isi nubwo bugomba guhatanira n’Ubwongereza kuyobora iri tsinda G.

Ububiligi bwihariye igice cya mbere kuko bwafunguye amazamu ku munota wa 6 kuri penaliti yatewe neza na Eden Hazard nyuma yo gutegerwa mu rubuga rw’amahina.

Romelu Lukaku uhagaze neza muri iki gikombe cy’isi yahise yongeramo ibindi bitego 2 ku munota wa 16 n’uwa 45, mu gihe Batshuayi winjiye mu kibuga asimbuye yarase ibitego byinshi ariko aza gutsindira Ububiligi igitego ku munota wa 90 .Ibitego by’impozamarira bya Tuniziya byatsinzwe na Bronn ku munota wa 18 na Khazri ku munota wa 3 w’inyongera.

Amakipe yari ahagarariye Afurika aturuka mu bihugu by’abarabu yose arasezerewe aho ku ikubitiro habanje Misiri,hakurikiraho Maroc none na Tunisia irasezerewe.Afurika itegereje ko Nigeria na Senegal hazavamo izagera muri 1/16.