Print

Mu mafoto dore uko Umutare Gaby abayeho muri Australia we na Joyce bashakanye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 June 2018 Yasuwe: 8110

Ku mbuga nkoranyambaga Umutare akoresha nka Facebook na Instagram umunsi ku wundi arasakaza amafoto n’ubutumwa bitandukanye arata umukunzi we basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore mu bibi no mu byiza.

Yavuze iby’urukundo rwe n’umukunzi we asingiza ndetse n’andi avuga icyo umukunzi we avuze kuri we.Gaby yagize ati :“Buri nkuru y’urukundo iba ari nziza, ariko Iy’urukundo rwanjye nawe yandutiye izindi zose mwamikazi wanjye.”

Benshi mu babonye ubu butumwa bwa Gaby bakomeje kugenda babugarukaho bikomeye,bamwe bamwifuriza ishya n’ihirwe, abandi bamwereka ko bishimiye uburyo abanyemo n’umukunzi we.

Hari uwavuze ko bitewe n’ukuntu Gaby abanye n’umukunzi we bishobora gutuma n’abasaza bakwifuza gusubira mu busore bakongera gushaka .Yagize ati:“Ryoherwa n’uwo muteteri umutendeza ngohe, abasaza bagashya mu nda ngo icyabasubiza ubusore bakongera bagashaka”.

Aba bombi bakunze gushyira hanze amafoto basohakanye, bari ku igare cyangwa se batembereye mu misozi miremire.

Umutare yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nkwegukane’, ‘Ntunkangure’, ‘Urangora’, ‘Ayo Bavuga’, ‘Mesa Kamwe’, ‘Ukunda nde’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bane bashya binjiye bwa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6 iherutse gusorezwa i Kigali muri 2016.

Uyu muhanzi yarushinganye n’Umunyarwandakazi witwa Joyce Nzere [Yiga ibijyanye n’icungamutungomuri Kaminuza ya Canberra] usanzwe utuye muri Australia.

Umutare Gaby yavutse kuwa wa 5 Gicurasi 1990, ni umwe mu baririmbyi bamenyekanye mu myaka itatu ishize [kuko yatangiye kuririmba ku giti cye muri 2014] bakagaragaza imbaraga mu buryo bwihariye.

Kuwa 26 Gashyantare 2017, UMURYANGO wasohoye inkuru ivuga ku bukwe bw’Umutare na Joyce ndetse ko bagomba kujya gutura muri Australia.Icyo gihe Umutare yabihakanye yivuye inyuma kugeza ubwo umunsi wageze w’ubukwe anafata icyemezo cyo kujya gutura by’iteka muri Australia.

Abajijwe ku kuba yaba muri Australia, icyo gihe ntiyahakanye cyangwa ngo yemere Ati "Ntawamenya ariko buriya nyine ni muri ibyo bintu navugaga bwo gutegura ubuzima, ndi umuntu wizera uwiteka kuko ariwe uzi aho azajyana..Ndi urubyiruko kandi u Rwanda ruratubohora kuburyo kujya aho ushatse byoroshye ahaa Icyangomba nuko aho njya ngerayo ndi umuntu w’umugabo ntari umuntu w’imbwa uvuga neza igihugu, ugiye neza abanyarwanda bagikunze ndamutse nanagiye nagenda nk’umuntu w’umugabo."

Ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017 Gabby yasezeranye kubana akaramata na Joyce Nzere bamaze igihe bakundana,Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu mujyi wa Kigali, i Kibagabaga ahazwi nko kuri The Venue.


Comments

Kennedy 23 June 2018

Tubifurije gukomeza guha isura nziza family yabo