Print

Umukobwa watandukanye n’umukinnyi ukomeye mu Burusiya yatangije irushanwa ryo gushaka umugabo mushya [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2018 Yasuwe: 3003

Uyu mukobwa uzwiho kugira amafaranga menshi (Milliyoneri) ,yatangije irushanwa kuri TV yise ’Marry Buzova’ aho umusore uzitwara neza azahita amwegukana bakibanira ubuziraherezo.

Ubwo yatangizaga iri rushanwa yagize ati “Ndabizi ko mu bagabo bazahatanira kunyegukana harimo umwe ubikwiriye kandi uzagira amahirwe tukabana.Sinitaye ku kuntu nkundwa n’abafana.uru si urukundo rw’umugabo gusa.Nizeye ko nzahura n’urukundo rwanjye.sinzi uko bizagenda.

Buzova yatandukanye na Tarasov bamaze imyaka 4 babana aho bapfuye ko uyu mukinnyi yamuciye inyuma akikundanira n’umunyamideli witwa Anastasia Kostenko wigeze guhagararira Uburusiya mu marushanwa ya Nyampinga w’isi.

Buzova yavuze ko benshi mu bagabo bo mu Burusiya batinya abagore bafite amafaranga menshi ariyo mpamvu amaze imyaka 2 ntawe umubaza izina