Print

Umugore yasize umwana mu modoka ajya ku kazi agarutse asanga yapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2018 Yasuwe: 3872

Uyu mugore wahise atabwa muri yombi na polisi,yakoze amahano atabaho ubwo yasigaga umwana we w’amezi 21 mu modoka yarimo ubushyuhe bwinshi bwanganaga na 26OC, arangije yigira mu kazi ko kuvura, yamazemo igihe agaruka asanga umwana we yapfuye.

Uyu mubyeyi gito yahise ajyana uyu mwana we bitaro byitwa Mercy Medical Center,agezeyo abaganga bamubwira ko umwana we yapfuye kare.

Uyu mugore yahise atabwa muri yombi na polisi aho akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi nubwo we yabwiye abapolisi ko yibagiwe ko uyu mwana we ari mu modooka kuko yari aziko yamujyanye ku ishuli mbere yo kuza ku kazi.